TI-Rwanda yakiriye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Mali mu ruzinduko rugamije kwigira ku ruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya ruswa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026. Umuryango Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) wakiriye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Mali, Abdoul Aziz Aguissa, mu ruzinduko rw’ubucuti rwari rugamije kungurana ibitekerezo no kwigira ku buryo imiryango itari iya Leta igira uruhare mu kurwanya ruswa no guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo gusobanurirwa no gusangira ubunararibonye ku ruhare rw’imiryango sivili mu gushyigikira ibikorwa byo kurwanya ruswa, guteza imbere ubunyangamugayo no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kubaka inzego zibazwa kandi zikorera mu mucyo.
Abdoul Aziz Aguissa yasuye TI-Rwanda mu rwego rwo kwiga no kureba uburyo ibikorwa by’uyu muryango bifasha mu gukumira no kurwanya ruswa mu Rwanda, igihugu kimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera intambwe cyateye mu miyoborere myiza no mu guhashya ibikorwa bya ruswa.

Muri uru ruzinduko kandi, impande zombi zaganiriye ku buryo hashyirwaho cyangwa hakongerwa imikoranire n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda (OAG Rwanda), hagamijwe gusangira ubunararibonye, guteza imbere ubufatanye ndetse no gushaka uburyo bwo gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta no kurwanya ruswa.

TI-Rwanda yavuze ko uru ruzinduko rwabaye amahirwe yo gukomeza kubaka ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye ziharanira imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kurushaho gushimangira urugamba rwo kurwanya ruswa no guteza imbere iterambere rirambye mu bihugu byombi.
Bagabo John
