Umudepite Fagason Aron Nkingwa, yaciye ibintu mu gihugu cya Tanzania nyuma yo kugaragara mu Nteko Ishinga Amategeko ari kumwe n’abana be bose uko ari 15, ibintu byakuruye amarangamutima n’ibiganiro byinshi mu baturage ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Nk'uko byatangajwe n'itangazamakuru ryo muri Tanzania, Nkingwa yageze mu Nteko Ishinga Amategeko aherekejwe n’abana be bose, aho yashakaga kubereka aho akorera no kubamenyesha inshingano ze nk'intumwa ya rubanda.
Iki gikorwa cyafashwe nk'ikidasanzwe, kuko bidakunze kubaho ko umudepite aza mu Nteko ari kumwe n’umuryango mugari ungana utyo.
Abana ba Nkingwa bagaragaye bambaye imyenda ihuje, ibintu byarushijeho gukurura amaso y’abari aho.
Abakurikiranye iki gikorwa bagaragaje ko cyabashimishije cyane, bamwe bavuga ko cyerekanye uburyo umuryango ushobora kugira uruhare mu gushyigikira umubyeyi uri mu nshingano za politiki.

Hari n’abavuze ko kuba yarazanye abana be bose byari uburyo bwo kubigisha hakiri kare imikorere y’inzego z'igihugu n'akamaro ko kugira uruhare mu miyoborere.
Ku mbuga nkoranyambaga, amashusho n’amafoto y’uyu mudepite n’abana be yakwirakwijwe cyane, benshi bagaragaza ko batunguwe no kubona umuryango mugari nk’uwo ufite abana 15 bose bakaba bagaragaye bafite imyitwarire myiza kandi bateye amabengeza.
Nubwo bamwe bibajije uburyo umuntu ashobora kurera abana benshi bangana batyo, abandi bagaragaje ko icyo gikorwa cyabaye isomo ryerekana agaciro k’umuryango n’uruhare rw’ababyeyi mu kurera abana bafite indangagaciro nziza.
Depite Nkingwa yavuze ko aba bana be bose uko ari 15 bavuka ku bagore batatu afite, ariko ngo iyo umwana acutse ahita aza mu rugo rukuru ni ukuvuga umugore we mu kuru. akaba ariho bose barererwa kugirango bahabwe uburere bumwe kandi ngo bazakure bumva ko bose ari abavandimwe bavukana.
Bagabo John
