Perezida wa Zanzibar Dkt. Hussein Mwinyi yashyizeho Umunyamakuru Charles Hilary kuba Umuvugizi wa Leta
Kuri uyu wambere tariki 6 Gashyantare 2023 Perezida wa Zanzibar Dr Hussein Mwinyi yashizeho Charles Hilary kuba umuvugizi wa leta

Perezida wa Zanzibar Dr Hussein Mwinyi
Uyu munyamakuru Charles Hilary yamenyekanye cyane kuri Radio BBC mu ishami ry'igiswayiri ubwo yakoraga muri Siporo by'umwihariko mu kogeza imipira
Charles Hilary yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ishyami ry'itumanaho mu biro by'umukuru w'igihugu
Uyu mwanya yahawe ntabwo wari usanzwe ubaho muri Zanzibar nkuko ibinyamakuru byaho bya bitangaje
Bagabo John
