Umwana w'imyaka itanu bamukuyemo ibyuma 52 munda byiganjemo ibikoresho yakinishaga
Dogiteri wakoze igikorwa cyo kubaga uwo mwana witwa Juda, yavuze ko yabazwe ahantu hatanu ku mubiri kugirango babashe kurokora ubuzima bwe.
Umubyeyi wa Juda witwa Lyndsey Foley, yavuzeko yari afite impungenge zuko umwana we yashoboraga kwitaba Imana.

Ati" Umwana wange yanteye ubwoba ubwo yarwaraga nkabona ameze nabi tugeze kwa muganga nibwo bambwiye ko munda ye harimo ibyuma 52 nyuma yaho bamaze ku mupima, ariko ndashima Imana kuba umwana wange bamukuyemo biriya byuma"
Uyu mwana yabyagaragaye ko afite ikibazo munda mu kwezi kwa Nzeri 2022.
Bagabo John
