Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026, Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryakomereje gahunda yo gushyiraho no gukomeza inzego zaryo ku rwego rw’imirenge, aho ibikorwa byabereye mu Mirenge ya Kagogo na Kinyababa yo mu Karere ka Burera.
Muri iyo mirenge yombi, habereye inama yahurijwe hamwe n’amahugurwa yitabiriwe n’abarwanashyaka b’Ishyaka rya Green Party.
Aya mahugurwa yari agamije gukomeza kubongerera ubumenyi ku miyoborere y’ishyaka, amahame arigenga ndetse n’uruhare rwabo mu guteza imbere ibikorwa byaryo mu baturage.

Mu rwego rwo gukomeza kwegera abarwanashyaka no gushimangira imikorere y’ishyaka kuva ku rwego rw’ibanze, muri ibyo bikorwa hanashyizweho inzego z’ishyaka ku rwego rw’umurenge.
Abagize izi nzego bahawe inshingano zo gukomeza ibikorwa by’ishyaka no gufasha mu gukwirakwiza gahunda n’indangagaciro bya Democratic Green Party mu baturage.
Iki gikorwa cyayobowe na Perezida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Hon. Senateri Dr Frank Habineza, wari kumwe n’abayobozi batandukanye b’ishyaka.
Yashimye abarwanashyaka bakomeje kugira uruhare mu kubaka no guteza imbere ishyaka, anabashishikariza gukomeza gukorera hamwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere demokarasi, imiyoborere myiza no kurengera ibidukikije.
Yashimye kandi abarwanashyaka bakomeje kugira uruhare mu kubaka no guteza imbere iri shyaka, anabashishikariza gukomeza gukorera hamwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere demokarasi, imiyoborere myiza no kurengera ibidukikije.
Gahunda yo gushyiraho inzego z’ishyaka ku rwego rw’imirenge ikomeje hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kurushaho kwegera abanyamuryango no gukomeza kubaka ishyaka rifite imizi ikomeye mu baturage.
Bagabo John
