Mu karere ka Karongi haravugwa inkuru y'umwarimu witwa Twagirayesu Jean Jafari ufite imyaka 63 y’amavuko wigishaga ku kigo cy’amashuri cya GS Nkoto yishwe atewe icyuma mu mutima ahita ahasiga ubuzima kuri uyu wa 28/6/2022, azira umwenda w'amafaranga ibihumbi 18

Muhayimana Annonciata usanzwe ari umucuruzi biravugwa ko yateye icyuma uriya nyakwigendera bapfuye umwenda w'amafaranga ibihumbi icumi n'umunani 18000 yari yaramugurije.
Muri ayo makimbirane Twagirayesu akaba yaremeraga ko abereyemo umwenda uwo mucuruzi ungana n' ibihumbi 10 ni mugihe uwo mucuruzi yavugaga ko ari ibihumbi 18 yamugurije.
Kugeza ubu inzego z'ubugenzacyaha RIB zitangaza ko Annonciata ari mu bugenzacyaha kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari.
Bagabo John.