•     

Kenya: Umunsi wambere mu kazi Perezida Ruto yahise avuguruza ibyemezo byari byarafashwe na Kenyatta

Nyuma yokurahirira inshingano zo kuyobora Kenya Perezida William Ruto ku munsi wambere yahise avuguruza bimwe mu byemezo byari byarafashwe nuwahoze ayobora icyo gihugu Uhuru Kenyatta, mubyo yahereyeho, Perezida Ruto yashyizeho abacamanza batandatu Kenyatta yari yaranze kwemeza aho yavugaga ko bafite icasha.

Perezida Ruto yashizeho abacamanza batandatu

Abo bacamanza uko ari batandatu hari haciyeho imyaka itatu, Kenyatta yaranze ko bajya mu nshingano aho yavugaga ko bafite icasha nubwo atigeze agaragaza icyo casha bafite.

Abo bacamanza biteganyijwe ko bari buze kurahizwa kuri uyu wa gatatu 14 Nzeri 2022 barimo  Joel Ngugi, George Odunga, Aggrey Mchelule, Weldon Korir, Evans Makori na Elizabeth Omange.

Mubindi byemezo Ruto yahise ategeka ko ibikorwa byose bijyanye no gutanga ibyamgombwa ndetse no gusoresha imizigo bigomba gukorerwa ku cyambu cya Naivasha.

Ubwo yarahiriraga kuyobora Kenya, Perezida William Ruto yavuze ko hari impinduka nyinshi zizakorwa ku butegetsi bwe.

Bagabo John