Umuyobozi w'umujyi muto wa Mexico, Victor Hugo Sosa yashakanye n'ingona y'imyaka irindwi.
![Meya Yasezeranye kubana akaramata n'Ingona.](https://rubanda.rw/uploads/images/2022/07/image_750x_62c327dadcf51.jpg)
Ibi birori byabereye muri San Pedro Huamelula, umujyi wo muri leta ya Oaxaca mu majyepfo y'uburengerazuba ku nkombe ya pasifika ya Mexico.
Ibi byabaye mu mpera ziki cyumweru, aho uwo muyobozi yasezeranaga n'ingona yitwa Umuganwakazi.
Umukwe yasomye ingona mu kanwa nk'ikimenyetso cy'urukundo nubwo iyo ngona itabashaga kuryoherwa nurwo rukundo kuko bari bayambitse igitambaro ku munwa.
Abantu barariye, baranywa babyina umuziki karahava.
Ubukwe bari buryoheye ijisho
Umubyeyi ugeze mu za bukuru witwa Eliya, wahawe inshingano zo kureba neza ko ubukwe bwagenze neza, yavuze ko yagize ikibazo cyo kumenya icyo umukwe n'umugeni bazambara ariko amaherezo yajekubona ikanzu nziza y'umugeni ndetse na kositime y'umukwe.
Bagabo John