•     

Nyamasheke: Deregiteri yirukanwe mu kazi azira kwicisha abana Inzara

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Gashirabwoba yirukanwe azira kwicisha abanyeshuri inzara no kutubahiriza inshingano.

Deregiteri yirukanwe mu kazi azira kwicisha abana Inzara

Akarere ka Nyamasheke kemeje ko Bwana Harerimana Marc, wari Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Gashirabwoba, yirukanwe ku kazi nyuma yo gushinjwa amakosa akomeye ajyanye n’imicungire y’ishuri n’imibereho y’abanyeshuri.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe n’Akarere ka Nyamasheke ifite umutwe ugira uti “Kwirukanwa ku kazi”, iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko agenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze ndetse n’imyanzuro y’inzego zinyuranye zasuzumye iki kibazo.

Akarere kavuga ko Harerimana yashinjwe amakosa arimo kwicisha abanyeshuri inzara kandi hari ibiribwa byari bihari, ndetse no kutubahiriza amabwiriza yatangwaga n’inzego zifite uburezi mu nshingano.

Mbere yo gufatirwa icyemezo cya nyuma, ngo yari yarandikiwe asabwa gutanga ibisobanuro ku makosa yashinjwaga. 

Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego zinyuranye ndetse n’umwanzuro wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke wo ku wa 10 Kamena 2026, hafashwe icyemezo cyo kumwirukana burundu ku kazi.

Ibaruwa igaragaza ko kuva ku wa 16 Kamena 2026 atakiri umukozi wa Leta, aho Akarere kavuga ko mu gihe cy’ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 abanyeshuri batahawe amafunguro ku ishuri kandi ububiko bwari burimo ibiribwa byagombaga kubagaburira.

Akarere kandi kamusabye gukora ihererekanyabubasha kuri Nzabonimana Fidele wari wateganyijwe gusimbura by’agateganyo inshingano yari afite.

Bagabo John 