Ibiro bya Vatikani byatangaje ko Papa Francis ari kuvurwa kubera ko ubuzima bwe butameze neza kandi ko azaguma mu bitaro igihe cyose bibaye ngombwa.
Ku wa gatanu, papa w'imyaka 88 yinjiye mu bitaro bya Gemelli i Roma kugira ngo avurwe ndetse banasuzume ibibazo by'ubuhumekero.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere, tariki ya 27 Gashyantare 2025, Vatikani yavuze ko Papa afite infection iterwa na virusi ya bagiteri mu nzira y'ubuhumekero, bisaba ko akomeza kuvurwa.
Mu cyumweru gishize nabwo Papa yari yarembye ahita ajyanwa mu bito kubera ibibazo by'ubuhumekero

Muri Werurwe 2023, papa yari yajyanywe mu bitaro kubera ibibazo byo guhumeka.
Ukuboza k'uwo mwaka, byabaye ngombwa ko asubika urugendo rwe muri Leta zunze ubumwe z'Abarabu mu nama y’ikirere ya COP28 kubera uburwayi.
Papa Francis yagiye agorwa n'unizima bwe nkaho ku myaka 21 nabwo yigeze ku rwara biba ngombwa ko
abagwa akurwamo igice cyibihaha.
Bagabo John
