Abakunzi b’umupira w’amaguru bajyana imodoka zabo ku bibuga by’imikino mu gikombe cy'isi barasabwa kwishyura akayabo aho parikingi yishyurwa Amadorari 300 USD, aya akaba asaga kato ibihumbi 430 uyavunje mu Manyarwanda.
Amakuru avuga ko amafaranga ya Parikingi z’ibi bibuga yamaze kugera ku Madorari ya Amerika 300 (USD 300), bingana na hafi Amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 430.
Ibi bivuze ko umuntu ushaka kujya kureba umukino yitwaje imodoka ye bwite aba agomba kubanza guteganya amafaranga menshi ya Parikingi, kuko amafaranga asabwa kuri serivisi ya parikingi yonyine ashobora kurenga ayo yakoreshejwe mu rugendo cyangwa no kugura itike yo kwinjira ku kibuga.

Bivugwa ko umuntu wese ugiye kureba umupira afite imodoka ye aba agomba kugenda yikwije kuko ashobora kugera ku kibuga agaseba aramutse yishujwe amafaranga yaba aruta itike yaguze yo kureba umukino.
Iyi ni imwe mu mpamvu ziri gutuma benshi batangazwa n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya parikingi ku bibuga byakira imikino ikomeye.
Bagabo John
