Kuri uyu wagatanu nibwo Perezida mushya wa Namibia Netumbo Nandi-Ndaitwah ari burahire kuba Perezida, ibi birori byahujwe n'umunsi mukuru w'ubwigenge bw'icyo gihugu buzaba ku inshuro ya 35.
Netumbo Nandi-Ndaitwah, wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, yatowe nka Perezida wa mbere w'umugore w'icyo gihugu cyo muri Afurika y'amajyepfo, nyuma y'amatora yatsinzemo Panduleni Itula, wabonye amajwi 26% ni mugihe Netumbo Nandi-Ndaitwah yatsinze ku majwi 57% mu kwezi Ku Kwakira 2024
Bamwe mu bakuru b'ibihugu bazitabira irahita rya Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah, harimo Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu.

Netumbo Nandi-Ndaitwah abaye Perezida wa kabiri w'umugore muri Afirika nyuma ya Perezida Samia Hassan Suluhu.
Bagabo John
