Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kabanda Patrick, yakiriye i Kigali Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Mali, Abdoul Aziz Aguissa, wari kumwe n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi bagiriye mu Rwanda.
Muri iyi gahunda kandi hari hanitabiriye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda, Alexis Kamuhire.
Iyi nama yahuje impande zombi mu rwego rwo gusangizanya ubunararibonye no kungurana ibitekerezo ku buryo inzego zitandukanye zishobora gukorana mu kurushaho gukumira no kurwanya ruswa ndetse no gucunga neza umutungo wa Leta.

Abitabiriye ibiganiro bagarutse ku buryo u Rwanda rwashyizeho ubufatanye hagati y’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) na RIB, ubufatanye bwagize uruhare rukomeye mu gukurikirana no kurwanya ibyaha bifitanye isano ruswa, kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha nabi umutungo rusange.
Uruzinduko rw’izi ntumwa zo muri Mali rwabaye umwanya mwiza wo gusobanukirwa uburyo inzego z’u Rwanda zifatanya mu guharanira imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Hanaganiriwe ku ngamba zakomeza gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe ubugenzuzi n’izishinzwe iperereza, hagamijwe kurinda umutungo wa Leta no kongera icyizere cy’abaturage mu nzego za Leta.
Impande zombi zagaragaje ko gusangizanya ubunararibonye nk’ubu ari ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta no gukaza urugamba rwo kurwanya ruswa n’isesagurwa ry’umutungo rusange.
Bagabo John
