Urwego rushinzwe kwemeza no gutanga ibyangombwa ku banyamakuru muri Tanzania (JAB) rwakajije ubugenzuzi bugamije kugenzura niba abanyamakuru hirya no hino mu gihugu bujuje ibisabwa n'amategeko n'umwuga.
Ubu bugenzuzi bumaze gukorwa mu turere twa Dodoma, Iringa na Morogoro, mu rwego rwo gukumira abakora uyu mwuga badafite ibisabwa.
JAB yanatangije gahunda yo guha ubunyamuryango bw'ubuzima bwose abanyamakuru b'inararibonye bari bafite imyaka 50 kuzamura mu mwaka wa 2016.
Umuyobozi wa JAB, Patrick Kipangula, yavuze ko abanyamakuru bambuwe ibyangombwa bazabisubizwa ari uko bagaragaje ko bujuje ibisabwa n'amategeko n'amabwiriza agenga umwuga.
Bagabo John
