Umubikira witwa Andre wari utuye mu majyepfo y'Ubufaransa mu mujyi wa Toulon bivugwa ko ariwe wari ukuze ku isi yitabye Imana.
Mayor w'umujyi wa Toulon Hubert Falco yatangaje kuri Twitter ko Umubikira witwa Andre yitabye Imana, aya makuru y'urupfu rw'uyu mu bikira yaje kwemezwa n'umuvugizi wa Nyakwigendera witwa Tevalla David wavuze ko yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023.
Uyu mubikira watabarutse yabonye izuba tariki ya 11 muri Gashyantare 1904 nkuko bigaragazwa na Guinness World Records yo muri Mata 2022.
Lucile wari warafashe izina rya Soeur André ubwo yinjiraga mu kibikira mu 1944 yapfuye ubwo yari asinziriye mu rugo rwita ku bashaje i Toulon mu Bufaransa.
Yavutse mu 1904 mu majyepfo y’Ubufaransa, abaho mu ntambara zombi z’isi kandi ubuzima bwe hafi ya bwose abwegurira Kiliziya Gatolika.
Ku ibanga ryo kuramba, yabwiye abanyamakuru ati: “Imana yonyine niyo ibizi.”
Yavutse igihe irushanwa rya Tour de France ryari rimaze gukinwa inshuro imwe gusa, Soeur André kandi yabonye ba perezida 27 b’Ubufaransa.
Bagabo John