Kenya: Muri Kenya haravugwa inkuru y'akababaro aho umugabo yatwikiye abana batatu mu inzu bakitaba Imana azi ngo harimo umugore we

Umugabo uriho ushakishwa n'inzego z'umutekano utatangajwe amazina ye, ya twitse inzu yarimo abana batatu b'umugore bari bara tandukanye
Ibinyamakuru byo muri Kenya, byanditse ko uyu mugabo yagiye gutwika iyo nzu ngo ashaka ko hahiramo umugore we ariko ubwo yakoraga icyo gikorwa cy'ubunyamaswa uwo mugore ku bwa mahirwe ntabwo yari muriyo nzu.
Muri abo bana batatu bahiriye mu nzu bakitaba Imana, babiri nabo yasanganye uwo mugore naho uwa gatatu nuwo babyaranye.
Ubwo gushyingura abo bana mu gace kitwa kirokocho muri Nairobi, amarira yari yose bibaza icyo bariya bana bazize mu gihe ntaruhare naruto bagize mu itandukana ry'abyeyi babo.
Abo bana bahiriye mu inzu kuburyo bahindutse ivu kuko nta butabazi bigeze babona.
Bagabo John