Umunyamakuru wo muri Tanzania ukorera Radio y'Igihugu TBC mu ntara ya Manyara witwa Joachim Kapembe yitabye Imana ahanutse ku musozi wa Kilimanjaro ubwo yariho afata amafoto.

Uyu munyamakuru yari kumwe n'abandi bayobozi bashinzwe itumanaho muri Leta, ubwo bajyaga kuri uwo musozi mu remure muri Afirika witwa Kilimanjaro bagiye gutangiza ku mugaragaro umuyoboro wa Internet w'ikigo cy'itumanaho cya TTCL.
Ubwo bavaga kuri uwo musozi bariho bururuka nibwo uyu munyamakuru yahise ahanuka agera hasi yamaze kwitaba Imana. Joachim yitabye Imana amaze imyaka 11 akorera Ikigo cy'itangaza cya TBC. Asize umugore n'abana babiri
Bagabo John