Tanzania: Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, yiyahuye nyuma yaho ababyeyi bamwohereje kujya kwiga ku kigo adashaka
Uyu munyeshuri witwa
Jafari Mwashitete uri mu kigero ki imyaka 16, basanze yiyahuye aho bikekwa byaturutse ku babyeyi be bamwohereje kujya kwiga ku kigo kitwa Lumbira, mu gihe we yashakaga kwiga ku kigo kitwa
Myovizi.
Amakuru y'urupfu rw'uyu munyeshuri rwemejwe na ACP Theopista Mallya, Umuyobozi wa Polisi mu intara ya Songwe, wavuze ko Jafari basanze yapfuye afite urwandiko mu mu fuko w'ipantaro rwanditseho ko, icyatumye yiyahura byaturutse kuba ababyeyi be baramuhatiye kujya kwiga ku kigo adashaka bigatuma yiyahura.
ACP Theopista Mallya, yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo bakuburyo bajya babatega amatwi bakumva ibibazo bafite aho kugira ngo babahatire ku bashyiramo ibyo bashaka gusa.
Uyu munyeshuri yitabye Imana tariki ya 3 Nyakanga 2023
Bagabo Jonh