Umusore wo mu gace ka Manyovu mu Karere ka Kigoma muri Tanzania yatawe muri yombi nyuma y'uko ashakishijwe n'abavandimwe b'umukobwa bari barasezeranye kubana, nyuma y'uko uyu mukobwa yiyahuye bikekwa ko byatewe n'agahinda n'ihungabana yakuye ku kuba umukunzi we yarakomeje gusubika gahunda yo kuza gutanga inkwano.
Nk'uko byatangajwe n'abavandimwe b'uyu mukobwa, uyu musore yari yarasezeranyije umuryango ko azaza gutanga inkwano, bituma bitegura ibirori byo kwakira abashyitsi.
Bateguye ibiribwa birimo umuceri ndetse bagura n'ibilo 10 by'inyama, banatumira abaturanyi n'inshuti.
Icyakora umunsi wageze baramutegereza kugeza nimugoroba ntiyagaragara.
Nyuma yaho yasobanuye ko atabashije kuza kubera urupfu rutunguranye rwari rwabaye mu muryango we.
Umuryango w'umukobwa warabyumvise maze bemera kongera gutegereza undi munsi.

Nyuma y'igihe gito yongeye kubizeza ko azaza gutanga inkwano. Gusa nabwo umunsi wageze baramutegereza kugeza nimugoroba ntiyaza, ndetse ngo ntiyanatanze amakuru y'aho aherereye kuko telefoni ye ntiyitabwaga.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku mukobwa wari utegereje gushyingirwa.
Abavandimwe be bavuga ko yatangiye kwiheba, akamarana igihe kinini mu nzu arira.
Kubera uko yari ameze, umuryango wafashe icyemezo cyo kumwohereza kuba kwa mukuru we kugira ngo ahindure ibitekerezo.
Gusa ngo agezeyo, nyuma y'igihe gito yisanze yiyahuye yimanitse mu cyumba yararagamo.
Nyuma yo gushyingura mushiki wabo, abavandimwe be batangiye gushakisha uwo musore.
Bamusanze mu gace ka Kalinzi, bavuga ko bamukubise mbere y'uko abapolisi bahagera bagahagarika ayo makimbirane.
Nyuma yo gusobanurira inzego z'umutekano ibyabaye, abo bavandimwe bahise barekurwa.
Uwo musore yahise atabwa muri yombi akaba afungiye muri kasho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare yaba yaragize mu byabaye mbere y'urupfu rw'uwari umukunzi we.
Bagabo John
