Namibia: Umuryango wabantu 15 bitabye Imana bazize igikoma bicyekwa ko cyari gifite ubumara

Ibitangazamakuru byo muri Namibia, byatangaje ko hariho Umuryango umwe wantu 15 bitabye Imana bazize kunywa igikoma bicyekwa ko cyari kirimo ubumara.
Amakuru avuga ko uwo muryango wari wibasiwe n'inzara mu buryo bukomeye aho ngo nabonye ibivuzo byavuye mu inzoga hanyuma bakabishigishamo igikoma aricyo cyatumye bahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi Kauna Shikwambi, yemeje aya makuru avuga ko uwo muryango witabye Imana biturutse ku gikoma banywewe bicyekwa ko cyarimo ubumara.
Ibi byabaye kuri uyu wambere nubwo abo bantu bitabye Imana.
Imirambo y'abanyakwigendera yahise ijyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro kugirango ikorerwe isuzuma.
Bagabo John