Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, Ronwen Williams, yavuze ko yababajwe n’uko atabonye ubufasha n’inkunga yari yiteze ku bindi bihugu byo muri Afurika.
Williams yavuze ko yari yizeye ko Abanyafurika bazashyigikira ikipe yabo muri ibi bihe bikomeye, ariko atungurwa no kubona bamwe bishimira gutsindwa kwabo., aho batsinzwe ibitego 2-0 Yagize ati: “Twari twiteze ko umugabane wacu uzadushyigikira, ariko siko byagenze. Ibyo byaradutengushye cyane.”
Yongeyeho ko ku munsi w’ejo habonetse abafana benshi baturutse muri Afurika bambaye imyambaro y’ikipe ya Mexico national football team, ibintu byagaragaje ko bari bayishyigikiye aho gushyigikira Afurika y’Epfo.
Ibi ngo byababaje abakinnyi bari bizeye ko Afurika yose yari kubaba hafi muri uwo mukino.
Bagabo John
