•     

Hillary Clinton yanenze ababuza abayobozi b’imikino kwinjira muri Amerika mbere y’Igikombe cy’Isi 2026

Hillary Clinton, umugore w'uwahoze ari Perezida wa wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton, yanenze icyemezo cyo kubuza bamwe mu bayobozi n'abakozi bafite inshingano mu mikino kwinjira muri Amerika mu gihe biteguraga gukora imirimo ijyanye n'Igikombe cy'Isi cya 2026.

Hillary Clinton yavuze ko kuba Amerika iri mu bihugu bizakira iri rushanwa rikomeye ku isi, itagombye kubangamira cyangwa kubuza abakozi n'abayobozi b'imikino mpuzamahanga kwinjira ku butaka bwayo kugira ngo basohoze inshingano zabo.

Yagize ati: "Niba Amerika ari kimwe mu bihugu byakira Igikombe cy'Isi, ntigomba kubuza abayobozi cyangwa abandi bakozi bafite inshingano muri iri rushanwa kwinjira mu gihugu. Ibi si ibijyanye n'ubuhinzi cyangwa ubucuruzi. 

Amarushanwa mpuzamahanga ya siporo agomba kuba uburyo bwo guteza imbere umubano hagati y'ibihugu no kubihuza, aho kuwusenya cyangwa kuwuhungabanya."

Aya magambo ya Hillary Clinton aje mu gihe hakomeje kuvugwa ku bibazo bamwe mu bayobozi n'abakozi b'amashyirahamwe y'umupira w'amaguru bahura na byo mu kubona uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika mbere y'uko Igikombe cy'Isi cya 2026 gitangira. 

Yagaragaje ko siporo ari urubuga rwo guhuza abantu n'ibihugu bitandukanye, bityo ko hagomba gushyirwa imbere ubufatanye n'ubwumvikane aho gushyira inzitizi ku bantu bagiye gukora imirimo yemewe n'amategeko.

Bagabo  John 