Kuri uyu munsi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Abatanga amakuru ku bimenyetso bya Ruswa (World Whistleblower Day), hagarutswe ku kamaro ko kurinda no gushyigikira abantu bagira ubutwari bwo gutanga amakuru afasha kurwanya ruswa, akarengane n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Abatanga amakuru ku bikorwa bya ruswa, bakunze kwitwa whistleblowers, ni abantu batangaza amakuru cyangwa ibimenyetso by’ibikorwa bibi, birimo ruswa, kunyereza umutungo, uburiganya cyangwa ibindi byaha bibera mu bigo bya leta, ibyigenga cyangwa indi miryango.
Aba bantu baba bafite uruhare rukomeye mu gufasha inzego zibishinzwe kumenya no gukumira ibikorwa bihungabanya imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage.

Abaharanira kurwanya ruswa bavuga ko ari ngombwa gukomeza kwibutsa ko abatanga amakuru bakwiye kurengerwa no guhabwa umutekano, kugira ngo batagirirwa nabi cyangwa ngo bahohoterwe bazira gutanga amakuru y’ukuri ku bikorwa bitemewe.
Bagaragaza kandi ko umuntu wese ushobora kuba yarahuye na ruswa, wayibayemo igitambo cyangwa akaba yarayiboneye, akwiye gutinyuka kuyitangaza mu nzira zemewe n’amategeko. Icyakora, bishimangira ko gutanga amakuru bigomba gukorwa mu buryo butekanye kandi bwubahiriza amabwiriza agenga kurinda amakuru n’umutekano w’uyatanze.

Muri uru rwego, abaturage bahamagarirwa kwegera ibigo n’inzego zitanga ubujyanama n’ubufasha mu by’amategeko, birimo Advocacy and Legal Advice Centres (ALACs), kugira ngo bahabwe amakuru, ubufasha n’ubujyanama ku buryo bwo gutanga amakuru ku bikorwa bya ruswa no kurindwa ingaruka zishobora guterwa n’iyo ntambwe.

Abakora ubuvugizi bwo kurwanya ruswa bavuga ko kurinda abatanga amakuru ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu kubaka sosiyete irangwa n’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no guhangana n’ibyaha bya ruswa, bityo bagasaba inzego zitandukanye gukomeza gushyiraho uburyo bwizewe bwo kwakira no kurengera abatanga amakuru.
Bagabo John
