•     

Umusifuzi wangiwe kwinjira muri Amerika ngo yaba akorana n'imitwe y'iterabwoba

Ikigo cy'itangazamakuru cya FOX News, kizwiho gushyigikira cyane ishyaka ry'aba-Republicans rya Donald Trump, cyatangaje ko umusifuzi Omar Artan yaba yarimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impamvu z'umutekano.

Nk'uko FOX News yabyanditse, Omar Artan yasabye kwinjira muri Amerika ariko nyuma yo kugenzurwa no kubazwa n'Urwego rushinzwe kurinda imipaka n'abinjira n'abasohoka muri icyo gihugu (CBP), byaje kugaragara ko yaba afitanye isano cyangwa ari mu mubano n'abantu bakekwaho kuba abanyamuryango b'imitwe y'iterabwoba.

FOX News yavuze ko amategeko ya Amerika ajyanye no kurwanya iterabwoba atemerera umuntu wese ukekwaho cyangwa ufitanye isano n'imitwe y'iterabwoba kwinjira muri icyo gihugu. 

Yongeyeho ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump budashobora kwemera icyuho icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w'igihugu.
Icyakora, aya makuru aracyateza impaka kuko kugeza ubu nta rwego rwa Leta ya Amerika ruratangaza ku mugaragaro ibimenyetso cyangwa impamvu zose zemeza ibyo birego. 

Nta n'itangazo rirambuye rirashyirwa ahagaragara n'inzego zibishinzwe risobanura neza impamvu nyakuri zatumye Omar Artan atemererwa kwinjira muri Amerika.

Iyi nkuru yakomeje gukurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakemanga ukuri kw'ayo makuru mu gihe abandi bavuga ko niba koko hari impamvu z'umutekano zagaragaye, Amerika ifite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyo kubuza umuntu kwinjira ku butaka bwayo.

Bagabo John 