Perezida wa Kenya ucyuye igihe Uhuru Kenyatta yasabye William Ruto wa musimbuye kuzaba Perezida wa banyakenya ari abamutoye ndetse nabatoye Raira Odinga.
Ibi Uhuru Kenyatta yabisabye William Ruto ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Nzeri 2022 ubwo bahuraga, mu masaha macye asigaye kugirango William Ruto arahirire kugobora Kenya.
Mu ijambo rye Uhuru Kenyatta yavuze ko inzugi zaho umukuru w'igihugu akorera zikinguye kugirango ngo William Ruto atangire inshingano ze nka Perezida.
Ati" Niteguteguye gutanga ubutegetsi mu mahoro n'ituze, ndagusaba kuzaba Perezida w'abanyakenya bose baba abagutoye ndetse nabatoye mucyeba wawe Raira Odinga".
Abakuru bi bihugu na za Guverinoma basa 20 nibo byitezwe ko aribo bazitabira irahira rya Perezida William Ruto kuri uyu wa 13 Nzeri 2022.
Bagabo John