Abana umunani ba banyeshuri bitabye Imana abandi 12 bararokoka nyuma yuko barohamye mu bwato mu nyanja ya Volta muri Ghana
Inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye impanuka y'ubwato yahitanye abana babanyeshuri umunani abandi 12 bakarokoka.
Amakuru avuga ko abo bana bari bavuye mu gace gatuwe n'abarobyi kitwa Atikagome, aho bambukaga n'ubwato bagiye kwiga ahitwa Wayokope.
Iyo mmpanuka y'ubwato yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mutarama 2023 yahitanye abana umunani harimo abahungu batanu n'abakobwa batatu.
Akenshi ngo impanuka zikunda guhitana abantu muri iyo nyanja, havugwa ikibazo cyuko amato akoreshwa aba ashaje ndetse hakunze no kuba iriya nyanja harigiye yuzura mu gihe kimvura bigatuma iteza ibyago.
Bagabo John