•     

Green Party yongeye gushimangira ko Transit Centers zikwiye kuvaho

Ishyaka riharanira Demokara no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR ryongeye gushimangira ko ibigo binyuzwamo abantu by'igihe gito ( Transit Centers) bikwiye kuvaho nkuko byatangajwe na Perezida w'Ishyaka Hon Senateri Dr Frank Habineza.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2026, mu karere ka Nyanza hakomereje ibikorwa ibikorwa by'ishyaka riharanira Demokara no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR  byo guhugura abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’Uturere kugira ngo na bo bazahugure abo ku rwego rw’Imirenge.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo hasozwaga ayo mahugurwa,  Hon Senateri  Dr Frank Habineza,  yavuze ko Green Party imaze gutanga umusanzu ugaragara mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda ndetse anagaruka ku kibazo cya Transit Centers, ashimangira ko zikwiye kuvaho, aho yasabye ko inzego z’ubutabera na RIB zakongerwa ubushobozi kugira ngo zibashe gukemura ibibazo abaturage bafite mu buryo bukurikije amategeko.

Ati" Gahunda y’ishyaka Green Party  yo kuregera Leta y’u Rwanda mu nkiko isaba ko ibigo binyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Centers) bikurwaho ikomeje gutunganywa,  imyiteguro y’iyo dosiye irakomeje ndetse ko mu minsi iri imbere hazamenyekana icyemezo cya nyuma kizafatwa ku bijyanye no kuyishyikiriza inkiko".

Dr Habineza kandi yagaragaje ko aya mahugurwa azagira uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka no gushimangira inzego za Green Party, kugeza ku rwego rw’umudugudu, mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kubagezaho gahunda z’ishyaka.

Bagabo John 