Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo ashobora kubaho imyaka 141 ni mugihe umugore yabaho imyaka 131.

Umushakashatsi witwa Dk David McCarthy, profesa w'ungirije muri kaminuza ya Georgia, yavuze ko umugabo ashobora kubaho imyaka 141 mugihe umugore ashobora kubaho imyaka 131.
Ubushakashatsi bushya bwo muri Amerika, bwerekana ko impamvu umuntu ashobora kubaho iriya myaka nuko hasigaye hari ubuvuzi n'imiti ihagije ndetse hakaba haboneka n'ibiryo by'intunga mubiri ugereranyije no hambere.
Kugeza ubu abahanga muri Sayansi bemeza ko umuntu ubayeho igihe kirekire atagomba kurenza imyaka 120
Bagabo John