Muri Tanzania haravugwa inkuru y'impanuka yahitanye abantu 12 abandi 63 barakomereka kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2023, mu bitabye Imana harimo umupolisi witwa Copolo Hamis wari utwaye umugororwa kuri station ya Polisi uwo mu gororwa arakomereka akaba ari mu bitaro.

Aya makuru yemejwe n'umuyobozi wa Polisi ushinzwe ubugenzunzi muri Polisi witwa Awadh Haji.
Ati" nibyo koko muri iriya mpanuka harimo umupolisi wari kumwe n'umugororwa ku bwibyago uwo mu Polisi yitabye Imana naho uwo mu gororwa arakomereka ubu kaba ari mu bitaro"
Usibye uwo mupolisi wari ku mwe n'ukugororwa hanaguyemo undi mupolisi wari ugiye ku ishuri aho yigaga muri kaminuza.
Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Kongwa mu intara ya Dodoma, ubwo imodoka yavaga Der es Salaam ijya Bukoba yagongana nindi yari ivuye Bukoba yerekeza Dare se Salaam
Bagabo John