•     

Umwana w'Umwami wari umaze imyaka ine muri Koma yitabye Imana

Umukobwa w'Umwami wa Thailand, Bajrakitiyabha Narendira Debyavati, yitabye Imana ku wa 11 Kamena 2026 afite imyaka 47, nyuma yo kumara imyaka ine ari muri.

Nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umwami, yari amaranye igihe ibibazo bitandukanye by'ubuzima birimo uburwayi bwo mu nda, ikibazo cy'umutima ndetse no kugabanuka kw'umuvuduko w'amaraso, ibintu byatumye ajya muri koma igihe kirekire.

Princess Bajrakitiyabha, wari uzwi cyane nka “Princess Pa”, yinjiye muri koma mu Ukuboza 2022 nyuma yo gutakaza ubwenge bitunguranye azize ikibazo cy'umutima ubwo yari mu ruzinduko mu Ntara ya Nakhon Ratchasima, mbere yo kujyanwa byihutirwa mu mujyi wa Bangkok kuvurirwa.

Mu gihe cy'imyaka hafi ine, Umuryango w'Ibwami n'abaturage ba Thailand bakomeje gukurikiranira hafi ubuzima bwe bafite icyizere ko yazakira, ariko ntiyigeze yongera kumera neza.

Azibukirwa ku ruhare rukomeye yagize mu mategeko, dipolomasi no kurengera uburenganzira bw'abagore, cyane cyane abafungiye muri gereza zo muri Thailand.

Mu rwego rwo kumwunamira, abaturage basabwe kwambara imyambaro y'amabara agaragaza icyunamo n'agahinda.

Bagabo John 