•     

Ishyaka Green Party ryashimangiye ko kwegera abaturage ariyo ntego

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, ryashimangiye ko kwegera abaturage ariyo ntego, rinasaba Abarwanashyaka baryo gukomeza kwitabira gahunda zitandukanye za Leta.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR, ryakoze Kongere mu ntara y'Amajyarugu mu karere ka Musanze, aho Perezida w'Ishyaka Hon Senater Dr Frank Habineza yibukije Abarwanashyaka ko  Ishyaka Green Party intego yaryo ari ukwegera  abaturage.

Dr Frank Habineza, yavuze ko gukomeza gushyiraho inzego z'ishyaka ku rwego rw'imirenge biri mu rwego rwo kurushaho kwegereza ishyaka abaturage.

Yagize ati: "Turifuza ko Ishyaka ryacu ryegera abaturage, tubashe kumva ibitekerezo bivuye mu baturage, hanyuma tubigeze mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Sena no mu zindi nzego zibifitiye ububasha, kugira ngo ibyo abaturage bifuza bibone ababivuganira."

Dr Frank Habineza yashimangiye ko intego ari ugukomeza kubaka ishyaka rishingiye ku bitekerezo by'abaturage, rikabafasha kugira ijwi mu nzego zifata ibyemezo, bityo rikagira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije no guteza imbere imibereho yabo.

Mu bindi Dr Frank Habineza,  yasabye Abarwanashyaka ba Green Party kugira uruhare mu bikorwa bya Leta bitabira Umuganda, Umugoroba w'Ababyeyi n'izindi gahunda zitandukanye., Ndetse no kwimakaza umuco w'isuku haba aho batuye ndetse no ku mibiriyabo.

Naho bamwe mu barwanashyaka batowe muri komite bakaba bavuze ko bagiye kwibanda mu gukangurira Abarwanashyaka gukoresha ikorana buhanga mu kumenyekanisha ibikorwa by'ishyaka ndetse no kugaragaza isura nziza y'igihugu.

Kugeza ubu Ishyaka Green Party ikomeje gushyiraho inzego z'ishyaka mu Mirenge aho biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gushyiraho inzego z'ishyaka ku Mirenge kizakorwa mu Mirenge yose y'igihugu uko ari 416.

Bagabo John